Kuva 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibindi bintu by'Ihema ry'Imana(Kuva 38.1-19)

1“Kandi uzabāze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mikono itanu, n'ubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono itatu.

2Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa.

3Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n'ibintu byo kuriyoza, n'inzabya zacyo n'ibyo kwaruza inyama, n'ibyo gushyiramo umuriro w'amakara, ibyo bintu byacyo byose ubicure mu miringa.

4Kandi uzagicurire mu miringa igisobekerane nk'urushundura, mu nkokora z'icyo gisobekerane uko ari enye, ushyireho ibifunga bine by'imiringa.

5Ugishyire munsi y'umuguno ugose icyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro.

6Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita, uyiyagirizeho imiringa.

7Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa.

8Ukibāze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza.

9“Kandi uzareme urugo rw'ubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo w'urwo ruhande ube mikono ijana.

10Inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

11No mu ruhande rw'ibumoso urugo rube imyenda ikinzwe, umuhururu warwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

12Mu ruhande rw'iburengerazuba urugo rube imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi n'imyobo yo kuzishingamo ibe icumi.

13Mu ruhande rw'iburasirazuba, ubugari bw'urwo rugo bube mikono mirongo itanu.

14Mu ruhande rw'irembo rumwe, ubugari bw'imyenda ikinzwe bube mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

15Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe y'ubugari bwa mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

16Irembo ry'urwo rugo ryugarirwe n'imyenda y'ubugari bwa mikono makumyabiri iremeshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye n'imyobo yo kuzishingamo ibe ine.

17Inkingi zose z'urwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe n'imitambiko y'ifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa.

18Umuhururu w'urwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi, uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa.

19Ibintu byo muri ubwo buturo byose bakoresha imirimo yo muri bwo, n'imambo zabwo zose n'imambo z'urwo rugo zose, bicurwe mu miringa.

20 Lewi 24.1-4 “Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka.

21Mu ihema ry'ibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n'abana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere y'Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by'Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help