Ibyakozwe n'Intumwa 25 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abayuda baregera Pawulo imbere ya Fesito

1Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.

2Abatambyi bakuru n'abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,

3baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.

4Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.

5Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.”

6Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw'aho yicara ku ntebe y'imanza ahamagaza Pawulo.

7Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri.

8Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y'Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”

9Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw'ibyo imbere yanjye?”

10Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza.

11Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”

12Fesito amaze kujya inama n'abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”

Fesito abwira Umwami Agiripa ibya Pawulo

13Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.

14Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe.

15Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n'abakuru b'Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka.

16Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w'Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’

17Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw'aho nicara ku ntebe y'imanza mpamagaza uwo muntu.

18Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,

19ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n'iz'umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima.

20Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw'ibyo.

21Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.”

22Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.”

Undi ati “Ejo uzamwumva.”

23Bukeye bw'aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n'abatwara ingabo n'abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.

25Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.

26None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,

27kuko ngira ngo ni icy'ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help