1 Ngoma 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibirori byo kugarura isanduku, na zaburi bashimishije Imana(Zab 96.1-13; 105.1-15; 106.1,47-48)

1Nuko binjiza isanduku y'Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y'Imana ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro.

2Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka.

3Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo n'abagore, umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'igiti cy'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye.

4Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y'isanduku y'Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza.

5Abo ni aba: Asafu yari umukuru agakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n'inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane,

6na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y'isanduku y'isezerano ry'Imana.

7Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka.

8Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,

Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.

9Mumuririmbire, mumuririmbire n'ishimwe,

Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.

10Mwīrāte izina rye ryera,

Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.

11Mushake Uwiteka n'imbaraga ze,

Mushake mu maso he iteka ryose.

12Mwibuke imirimo itangaza yakoze,

Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke.

13Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe,

Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,

14Uwiteka ni we Mana yacu,

Amateka ye ari mu isi yose.

15Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose,

Ijambo yategetse ibihe ibihumbi.

16

30Mwe abari mu isi mwese mwe,

Muhindire imishitsi imbere ye,

Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.

31Ijuru rinezerwe isi yishime,

Bavugire mu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.”

32Inyanja ihorerane n'ibiyuzuye,

Mu gasozi hishimane n'ibihari byose.

33Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo imbere y'Uwiteka,

Kuko azanwa no gucira abari mu isi imanza.

34 2 Ngoma 5.13; 7.3; Ezira 3.11; Zab 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,

Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

35Muvuge muti “Mana y'agakiza kacu, udukize.”

Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga,

Kugira ngo dushime izina ryawe ryera,

Twishimire ishimwe ryawe.

36Uwiteka Imana y'Abisirayeli isingizwe,

Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.

Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.

37Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, kugira ngo bahore bakorera imbere y'iyo sanduku, nk'uko byari bikwiriye imirimo y'iminsi yose,

38na Obededomu na bene se mirongo itandatu n'umunani, kandi Obededomu mwene Yedutuni na Hosa baba abakumirizi.

39Kandi ashyiraho Sadoki umutambyi, na bene se b'abatambyi imbere y'ihema ry'Uwiteka ryari ku kanunga k'i Gibeyoni,

40kugira ngo bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk'uko byari byaranditswe byose mu mategeko y'Uwiteka yategetse Abisirayeli.

41Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutuni n'abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

42Kandi Hemani na Yedutuni abo bagiraga amakondera n'ibyuma birenga by'abantu bajyaga bavuza, bagiraga n'ibintu bitera indirimbo z'Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuni ngo barinde irembo.

43 2 Sam 6.19-20 Abantu bose baherako barataha umuntu wese ajya iwe, Dawidi asubira iwe ajya gusabira inzu ye umugisha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help