Yesaya 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana yiyeraka Yesaya iramweza iramutuma

1 2 Abami 15.7; 2 Ngoma 26.23 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.

2Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.

3Ibyah 4.8 Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.”

4 Ibyah 15.8 Imfatiro z'irebe ry'umuryango zinyeganyezwa n'ijwi ry'uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi.

5Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”

6Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro,

7arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”

8Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”

Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”

9 Mat 13.14-15; Mar 4.12; Luka 8.10; Yoh 12.40; Ibyak Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ 28.26-27

10Ujye unangira imitima y'ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”

11Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?”

Iransubiza iti “Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo, n'amazu ari nta wuyabamo, n'igihugu kigahinduka amatongo rwose,

12Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu.

13Kandi naho cyasigarwamo n'umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk'uko ibiti by'umwela n'umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n'igishyitsi cyarwo.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help