Itangiriro 32 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n'abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo.Abamarayika b'Imana babonekera Yakobo

2Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b'Imana bahura na we.

3Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w'ingabo z'Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu.

4Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy'i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu.

5Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’

6Kandi muti ‘Afite inka n'indogobe n'imikumbi n'abagaragu n'abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ”

Intumwa za Yakobo zimubwira yuko Esawu aza

7Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n'abantu magana ane.”

8Yakobo aratinya cyane ahagarika umutima, abantu bari kumwe na we n'imikumbi n'amashyo n'ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati

9“Esawu yatungukira ku mutwe umwe akawurimbura, usigaye wakira.”

10Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’?

11Ku mbabazi zose n'umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n'ibyoroheje hanyuma y'ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri.

12Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n'abana na ba nyina.

13Itang 22.17 Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n'umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ”

14Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano:

15ihene z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri, n'intama z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri,

16n'ingamiya z'ingore mirongo itatu n'imicanda yazo yonkaga, n'inka mirongo ine n'amapfizi cumi, n'indogobe z'ingore makumyabiri n'ibyana byazo cumi.

17Abiha abagaragu be, umukumbi wose ukwawo arababwira ati “Nimunjye imbere, mujye mushyira intera hagati y'umukumbi n'undi.”

18Abwira ugiye imbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubaza ati ‘Uri uwa nde, kandi urajya he, kandi n'ibyo ushoreye ni ibya nde?’

19Maze umubwire uti ‘Ni iby'umugaragu wawe Yakobo, ni impano uhawe databuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’ ”

20Maze abitegeka n'uwa kabiri n'uwa gatatu, n'abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona,

21kandi muti ‘Dore n'umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko yibwiye ati “Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.”

22Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n'umutwe w'abantu be.

Yakobo akirana na Marayika w'Imana

23Abyuka muri iryo joro, ajyana n'abagore be bombi n'inshoreke ze zombi n'abana be uko ari cumi n'umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.

24Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n'ibyo yari afite byose.

25Hos 12.3-4 Yakobo asigarayo wenyine.

Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke.

26Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y'itako rye, umutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo urareguka bagikirana.

27Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.”

Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.”

28Aramubaza ati “Witwa nde?”

Aramusubiza ati “Ndi Yakobo”

29 Itang 35.10 Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n'abantu ukanesha.”

30Abac 13.17-18 Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.”

Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha.

31Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.”

32Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n'ikibero cye.

33Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n'ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help