Yosuwa 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ibwira Yosuwa uburyo bazazenguruka Yeriko

1I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.

2Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n'umwami waho n'intwari zaho.

3Namwe ab'ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu.

4Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku, ku munsi wa karindwi muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze imahembe.

5Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z'amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.”

6Yosuwa mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati “Nimuheke isanduku y'isezerano, abatambyi barindwi bajyane amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku y'Uwiteka.”

7Maze abwira abantu ati “Nimuhite muzenguruka umudugudu, n'abafite intwaro na bo bahite bajye imbere y'isanduku y'Uwiteka.”

8Nuko Yosuwa amaze kubwira abantu, abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y'amapfizi y'intama banyura imbere y'Uwiteka bayavuza, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka barayibakurikiza.

9Abafite intwaro bo bajya imbere y'abatambyi bavuza amahembe, n'ab'inyuma bakurikira isanduku, ba batambyi bakomeza kugenda bavuza amahembe.

10Yosuwa ategeka abantu arababwira ati “Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugeza umunsi nzababwirira nti ‘Nimurangurure amajwi’, muzahereko muvuge.”

11Nuko azengurukana isanduku y'Uwiteka umudugudu rimwe, basubira mu mahema yabo bararamo.

12Nuko Yosuwa azinduka mu gitondo kare, abatambyi baheka isanduku y'Uwiteka,

13n'abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y'amapfizi y'intama bajya imbere y'isanduku y'Uwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, ab'inyuma bakurikira isanduku y'Uwiteka, bagenda bavuza amahembe.

14Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.

15Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazenguruka umudugudu nk'uko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazenguruka umudugudu karindwi.

16Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu.

17Kandi umudugudu n'ibiwurimo byose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari we uzarokokana n'abo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga.

18Namwe muzīrinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rw'Abisirayeli umuvumo n'amakuba.

19Ariko ifeza yose n'izahabu, n'ibintu by'imiringa n'iby'icyuma byose byerejwe Uwiteka, bizajye mu bubiko bwe.”

Inkike z'i Yeriko ziriduka, bakiza Rahabu

20 Heb 11.30 Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y'amahembe barangurura amajwi, inkike z'amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda.

21Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudu byose, abagabo n'abagore, abato n'abakuru, inka n'intama n'indogobe babyicisha inkota.

22Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n'ibyo afite byose nk'uko mwamurahiye.”

23Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n'ibyo yari afite byose n'umuryango wabo wose, babishyira inyuma y'urugerero rw'Abisirayeli.

24Umudugudu barawutwika n'ibyarimo byose, keretse ifeza n'izahabu n'ibintu by'imiringa n'iby'ibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu y'ububiko bw'Uwiteka.

25Heb 11.31 Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n'inzu ya se n'ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n'ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.

Yosuwa avuma i Yeriko

26 1 Abami 16.34 Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati “Umuntu uzahaguruka akajya kūbaka uyu mudugudu w'i Yeriko, avumwe imbere y'Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho azapfushe imfura ye, n'igihe azahaterera inzugi z'amarembo azapfushe umuhererezi we.”

27Nuko Uwiteka yabanaga na Yosuwa kandi arogera, byamamara mu gihugu cyose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help