1 Kub 21.21-35; Guteg 2.26—3.11 Aba ni bo bami b'ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba.
2Igihugu cya Sihoni umwami w'Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni n'umudugudu wari hagati mu kibaya, n'igice cy'i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw'Abamoni.
3Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu mu nzira y'iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw'iruhande rw'ikusi rwanyuraga munsi y'imirenge y'imisozi Pisiga.
4Kandi ahindūra n'igihugu cya Ogi umwami w'i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi.
5Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n'i Saleka n'i Bashani yose kugeza mu rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka, igice cy'i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w'i Heshiboni.
6 Kub 32.33; Guteg 3.12 Abo bose Mose umugaragu w'Uwiteka n'Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w'Uwiteka ahaha Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ngo habe ahabo.
7Kandi aba ni bo bari abami b'ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n'Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy'i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y'Abisirayeli ngo habe ahabo nk'uko bagabanijwe.
8Igihugu cy'imisozi miremire n'icy'ikibaya n'icyo muri Araba, n'icy'imirenge y'imisozi n'icyo mu butayu n'icyo mu ruhande rw'ikusi, n'icy'Abaheti n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abaferizi n'icy'Abahivi n'icy'Abayebusi.
9Abo bami ni aba: umwe ni umwami w'i Yeriko, undi ni umwami wo muri Ayi hateganye n'i Beteli,
10undi ni umwami w'i Yerusalemu, undi ni umwami w'i Heburoni,
11undi ni umwami w'i Yaramuti, undi ni umwami w'i Lakishi,
12undi ni umwami wo muri Eguloni, undi ni umwami w'i Gezeri,
13undi ni umwami w'i Debira, undi ni umwami w'i Gederi,
14undi ni umwami w'i Horuma, undi ni umwami wo muri Arada,
15undi ni umwami w'i Libuna, undi ni umwami wo muri Adulamu,
16undi ni umwami w'i Makeda, undi ni umwami w'i Beteli,
17undi ni umwami w'i Tapuwa, undi ni umwami w'i Heferi,
18undi ni umwami wo muri Afeka, ndi ni umwami w'i Sharoni,
19undi ni umwami w'i Madoni, undi ni umwami w'i Hasori,
20undi ni umwami w'i Shimuronimeroni, undi ni umwami wo muri Akishafu,
21undi ni umwami w'i Tānaki, undi ni umwami w'i Megido,
22undi ni umwami w'i Kedeshi, undi ni umwami w'i Yokineyamu y'i Karumeli,
23undi ni umwami w'i Dori mu misozi y'i Dori, undi ni umwami w'i Goyimu y'i Gilugali,
24undi ni umwami w'i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n'umwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.