2 Abami 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Elisa ahanura yuko bagiye gukira

1Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk'iki gihe, ku irembo ry'i Samariya indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”

2Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”

Aramusubiza ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”

Ababembe bagarukanira abandi inkuru z'agakiza

3Kandi ubwo hariho abagabo bane b'ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?

4Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z'Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.”

5Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw'Abasiriya. Bageze aho urugerero rw'Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,

6kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z'Abasiriya ikiriri cy'amagare n'icy'amafarashi n'icy'ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w'Abisirayeli yaguriye abami b'Abaheti n'abami ba Egiputa ngo badutere.”

7Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n'amafarashi yabo n'indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.

8Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n'izahabu n'imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.

9Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w'inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n'urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw'umwami.”

10Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w'irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw'Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n'indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”

11Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab'ikambere ibwami.

12Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’ ”

13Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk'Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.”

14Nuko benda amagare abiri n'amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z'Abasiriya ati “Nimugende murebe.”

15Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n'ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n'ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami.

16Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw'Abasiriya, bituma bagurisha indengo y'ifu y'ingezi shekeli imwe, n'indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryavuze.

17Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk'uko wa muntu w'Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.

18Kuko uwo muntu w'Imana yari abwiye umwami ati “Ejo nk'iki gihe ku irembo ry'i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n'indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe”,

19uwo mutware agasubiza uwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”

20Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help