1Uwiteka abwira Mose ati
2“Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.
3Ushyiremo isanduku y'Ibihamya uyikingiririshe wa mwenda.
4Winjizemo n'ameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n'igitereko cy'amatabaza, ukongeze amatabaza yacyo.
5Kandi igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere y'iyo sanduku y'Ibihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango w'ubwo buturo.
6Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.
7Ushyire igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, ugisukemo amazi.
8Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo.
9“Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturo n'ibirimo byose, ubwezanye n'ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera.
10Usīge n'icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane.
11Usīge n'icyo gikarabiro n'igitereko cyacyo, ucyeze.
12“Uzane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubuhagirireho.
13Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge, umwereze kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi.
14Uzane n'abana be ubambike amakanzu,
15ubasīge nk'uko wasīze se, kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.”
16Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora.
17Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa.
18Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z'imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo.
19Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose.
20Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y'ihongerero,
21yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y'Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose.
22Kandi ashyira ameza mu ihema ry'ibonaniro mu ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.
23Ayaterekaho imitsima imbere y'Uwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose.
24Ashyira igitereko cy'amatabaza mu ihema ry'ibonaniro kibangikana n'ayo meza, kiba mu ruhande rw'ubwo buturo rw'iburyo.
25Agishyiriraho amatabaza imbere y'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
26Ashyira igicaniro cy'izahabu mu ihema ry'ibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje,
27acyoserezaho umubavu w'ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose.
28Akinga umwenda mu muryango w'ubwo buturo.
29Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, uko Uwiteka yategetse Mose.
30Ashyira igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza.
31Mose na Aroni n'abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge
32uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose.
33Ashinga urugo rugota ubwo buturo n'icyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose.
Ubwiza bw'Uwiteka bwuzura ubwo buturo(Kub 9.15-23)34 1 Abami 8.10-11; Yes 6.4; Ezek 43.4-5; Ibyah 15.8 Maze cya gicu gitwikira ihema ry'ibonaniro, ubwiza bw'Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo.
35Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry'ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bw'Uwiteka bukuzura ubwo buturo.
36Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda,
37ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho.
38Kuko igicu cy'Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso y'inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.