2 Abami 14 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umwami w'Abisirayeli arwana n'umwami w'Abayuda(2 Ngoma 25.1-28)

1Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda yarimye.

2Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w'i Yerusalemu.

3Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n'ibyo se Yowasi yakoraga byose.

4Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.

5Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.

6 ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse.

22Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.

23Mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma.

24Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

25Yona 1.1 Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w'umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w'i Gatiheferi.

26Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w'Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b'umudendezo, kandi nta n'umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.

27Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y'ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.

28Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, n'uko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko n'i Hamati hari ah'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

29Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help