Yobu 22 - Kinyarwanda Protestant Bible

Elifazi amuhamya ko icyaha ari cyo cyamuteye ibyago

1Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati

2 Yobu 35.6-8 “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana?

Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.

3Mbese Ishoborabyose inezezwa n'uko uri umukiranutsi?

Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?

4Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?

5Ibibi byawe si byinshi?

Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.

6Kuko wajyanye ingwate z'abo muva inda imwe ku busa,

Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.

7Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa,

Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.

8Ariko ukomeye we yagiraga igihugu,

Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo.

9Abapfakazi wabagenzaga ubusa,

N'amaboko y'impfubyi akavunagurwa.

10Ni cyo gituma imitego ikugose,

N'ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima.

11N'umwijima na wo urakugose ukubuza kubona,

Kandi amazi menshi akurenzeho.

12“Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru?

Kandi dore umutwe w'inyenyeri uko ziri kure.

13Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’

Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w'icuraburindi?

14Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo,

Biyibuza kureba,

Kandi iratambagira ku gisenge cy'ijuru.’

15“Mbese uzakomeza inzira ya kera,

Iyo abanyabyaha banyuzemo?

16Bakuweho igihe cyabo kitaragera,

Urufatiro rwabo rutemba nk'umugezi.

17Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’

Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’

18Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza,

Ariko imigambi y'inkozi z'ibibi imba kure.

19Abakiranutsi barabireba bakishima

Kandi abatariho urubanza barabaseka.

20Bati ‘Ni ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe,

Kandi abasigaye babo batsembwe n'umuriro.’

21“Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro,

Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.

22Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo,

N'amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe.

23Nugarukira Ishoborabyose,

Ugashyira gukiranirwa kure y'urugo rwawe uzakomera.

24Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu,

N'izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo,

25Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi,

N'ifeza y'igiciro cyinshi.

26Ni bwo uzishimira Ishoborabyose,

Ukerekeza amaso yawe ku Mana.

27Uzayisaba na yo izakumvira,

Kandi uzahigura imihigo yawe.

28Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka,

Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe.

29Nibakugusha uzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’

Kandi uwicisha bugufi izamukiza,

30Ndetse izarokora n'uriho urubanza,

Ni ukuri azakizwa no kubonera kw'amaboko yawe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help