Yesaya 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ibabazwa na Mowabu

1Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w'umukobwa w'i Siyoni, mumurabukire abana b'intama.

2Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b'i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.

3Tugīre inama uca imanza ku manywa y'ihangu utubere igicucu gihwanye n'ijoro, uhishe ibicibwa n'inzererezi ntuzazigambanire.

4Ibicibwa by'i Mowabu bibe iwawe, Mowabu umubere ubuhungiro bw'abamunyaga kuko abahenzi bahindutse ubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.

5Intebe y'ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z'ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka.

Imana iburira Mowabu ko izahanirwa ubwibone n'uburakari

6Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n'agasuzuguro ke n'ubwibone bwe n'uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk'ubusa.

7Ni cyo kizatuma ab'i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n'amatongo y'i Kirihareseti mwihebye rwose,

8kuko imirima y'i Heshiboni irabye n'uruzabibu rw'i Sibuma abatware b'amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.

9Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rw'i Sibuma nk'uko ab'i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z'intambara.

10Ibyishimo n'umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rw'ibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.

11Amagara yanjye acurangira Mowabu nk'inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.

12Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.

13Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.

14Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk'iy'ukorera ibihembo, icyubahiro cy'i Mowabu n'ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help