1Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.
2Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n'imbeho.
3Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w'inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza.
4Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”
5Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.
6Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”
Pawulo akiza se w'umutware w'i Melita7Bugufi bw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.
8Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.
9Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza.
10Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu.
Bamaze kwambuka bagera i Roma11Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga.
12Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu.
13Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli.
14Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma.
15Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.
16Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda.
Pawulo yigisha Abayuda b'i Roma17Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma.
18Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.
19Ibyak 25.11 Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.
20Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”
21Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z'ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi.
22Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”
23Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.
24Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.
25Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya,
26Yes 6.9-10 yabivuze neza ati
‘Jya kuri abo bantu ubabwire uti
Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya,
Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza.
27Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure,
Amatwi yabo akaba ari ibihuri,
Amaso yabo bakayahumiriza,
Ngo batarebesha amaso,
Batumvisha amatwi,
No kumenyesha umutima,
No guhindukira,
Ngo mbakize.’
28“Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k'Imana, kandi abo bazakumvira.”
[
29Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.]
30 Guteg 6.4; Gal 3.20 Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusura bose,
31akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.