1Hanyuma y'ibyo Nahashi umwami w'Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye.
2Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.”
Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro.
3Ariko ibikomangoma by'Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?”
4Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.
5Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugume i Yeriko kugeza aho ubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”
Dawidi ahōrera intumwa ze(2 Sam 10.7-19)6Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n'Abamoni bohereza italanto z'ifeza igihumbi kugurira amagare n'abagendera ku mafarashi by'i Mezopotamiya, n'ibyo muri Aramumāka n'iby'i Soba.
7Nuko bigurira amagare inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, bagurira n'umwami w'i Māka n'ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu midugudu yabo baraterana bajya kurwana.
8Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'abanyambaraga zose.
9Maze Abamoni bava mu mudugudu birema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bari ukwabo ku gasozi.
10Yowabu abonye ko urugamba rumuremeye imbere n'inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abarema urugamba bahangana n'Abasiriya.
11Abandi bantu basigaye abaha murumuna we Abishayi, na bo birema urugamba bahangana n'Abamoni.
12Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna.
13Komera turwane kigabo ku bw'ubwoko bwacu n'imidugudu y'Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”
14Nuko Yowabu n'abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga.
15Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumuna wa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu.
16Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y'Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w'ingabo za Hadarezeri ho umugaba.
17Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n'Abasiriya, Abasiriya barwana na we.
18Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare, umubare wayo yari ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofaki umugaba w'ingabo.
19Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y'Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n'Abasiriya bahakana ko batazongera kuvuna Abamoni ukundi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.