Itangiriro 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

Rebeka yoshya Yakobo kuriganya se

1Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.”

2Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira.

3None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n'umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo,

4untekere inyama ziryoshye nk'izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.”

5Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo.

6Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati

7‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y'Uwiteka ntarapfa.’

8Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.

9Jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk'izo akunda,

10nawe uzishyīre so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.”

11Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe.

12Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy'umugisha.”

13Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.”

14Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk'izo se akunda.

15Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi.

16Kandi ashyira impu z'abo bana b'ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye.

17Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n'umutsima yavuze.

Yakobo ahabwa umugisha na se

18Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?”

19Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.”

20Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?”

Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”

21Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”

22Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”

23Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk'ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha.

24Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?”

Aramusubiza ati “Ndi we.”

25Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w'umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.

26Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.”

27 ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n'umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?”

37Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?”

38 Esawu ashaka kwica Yakobo

41Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.”

42Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica.

43Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye,

44umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira,

45ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?”

46Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help