1“Iri ni itegeko ry'igitambo gikuraho urubanza, ni icyera cyane.
2Aho babīkīrira igitambo cyoswa abe ari ho babīkīrira igitambo gikuraho urubanza, amaraso yacyo umutambyi ajye ayamisha impande zose z'igicaniro.
3Kandi atambe urugimbu rwacyo rwose, atambe umurizo, n'uruta rutwikira amara,
4n'impyiko zombi, n'urugimbu rwo kuri zo rufatanye n'urukiryi, n'umwijima w'ityazo, awukurane n'impyiko.
5Umutambyi abyosereze ku gicaniro, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Icyo ni igitambo gikuraho urubanza.
6Umutambyi w'umugabo wese yakiryaho, kijye kirirwa ahantu hera, ni icyera cyane.
7“Uko biri ku gitambo gitambirwa ibyaha ni ko biri no kugikuraho urubanza, itegeko ryabyo ni rimwe: umutambyi ubihonga abe ari we biba umwanya we.
8Kandi umutambyi utambiriye umuntu igitambo cyoswa, abe ari we ujyana uruhu rw'igitambo atambye.
9Kandi ituro ry'ifu ryose ryokerejwe mu cyokezo cy'imitsima, n'irikarangishijwe amavuta, n'irikaranze ubukuzagara, azabe ay'umutambyi uyatuje.
10Ituro ry'ifu ryose rivanze n'amavuta cyangwa ry'ubukuzagara, bene Aroni bose barigabane banganye.
Itegeko ry'igitambo cy'uko bari amahoro11“Iri ni itegeko ry'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, icyo atambira Uwiteka.
12Nagitamba ho igitambo cy'ishimwe, aturane n'icyo gitambo cy'ishimwe udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima tutasembuwe dusa n'amabango dusizwe amavuta ya elayo, n'udutsima tw'ifu y'ingezi itoshejwe n'amavuta ya elayo.
13Utwo dutsima atwongereho n'imitsima yasembuwe, abiturane n'igitambo cy'uko ari amahoro, atambira gushima Uwiteka.
14Ku ituro ry'iyo mitsima iciye kwinshi ryose, akureho umwe umwe ibe ituro ryerererezwa Uwiteka, ribe iry'umutambyi umisha amaraso y'igitambo cy'uko uwo muntu ari amahoro.
15Kandi inyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro cyatambiwe ishimwe, zijye ziribwa ku munsi cyatambiweho, ntizikarare.
16“Ariko niba ari igitambo umuntu atambiye guhigura umuhigo, cyangwa ari icyo atambishwa n'umutima ukunze, kijye kiribwa ku munsi agitambiyeho, kandi ikiraye kiribwe ku wa kabiri.
17Ariko inyama z'icyo gitambo zisigaye, nizigeza ku wa gatatu zoswe.
18Ariko nihagira inyama z'igitambo cy'uko ari amahoro ziribwa ku wa gatatu ntikizemerwa, ntikizabarwa ku wagitambye, kizaba ikizira ukiriyeho azagibwaho no gukiranirwa kwe.
19Inyama zakoze ku kintu cyose gihumanya ntizikaribwe, zijye zoswa.
“Inyama z'icyo gitambo umuntu wese udahumanye ajye akiryaho.
20Ariko umuntu wese uzarya ku nyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, agihumanye, kandi nyiracyo ari Uwiteka, azakurwe mu bwoko bwe.
21Kandi umuntu nakora ku kintu cyose gihumanya, igihumanya kiva mu muntu, cyangwa itungo rihumanya, cyangwa inyamaswa ihumanya, cyangwa ikindi cyose gihumanya kikazira, akarya ku nyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, kandi nyiracyo ari Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.”
Urugimbu n'amaraso ni ibizira22Uwiteka abwira Mose ati
23“Bwira Abisirayeli uti: Ntimukarye urugimbu rw'inka cyangwa rw'intama cyangwa rw'ihene.
24Urw'intumbyi n'urw'ikirīra mwarukoresha ikindi mushaka cyose, ariko kurya ntimukaruryeho.
25Umuntu wese uzarya urugimbu rw'itungo ryo mu matungo yatambirwa Uwiteka ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, umuntu ururiye azakurwe mu bwoko bwe.
26Itang 9.4; Lewi 17.10-14; 19.26; Guteg 12.16,23; 15.23 Kandi ntimukarire amaraso y'uburyo bwose mu buturo bwanyu bwose, naho yaba ay'ibiguruka cyangwa ay'amatungo cyangwa ay'inyamaswa.
27Umuntu wese uzarya amaraso y'uburyo bwose azakurwe mu bwoko bwe.”
Andi mategeko y'ibitambo by'uko bari amahoro28Uwiteka abwira Mose ati
29“Bwira Abisirayeli uti: Utambire Uwiteka igitambo cy'uko ari amahoro, azanire Uwiteka igitambo akuye kuri icyo gitambo.
30Ubwe mu ze ntoki yizanirire Uwiteka ibyo gutambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, azane urugimbu n'inkoro, kugira ngo iyo nkoro ibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka.
31Kandi umutambyi yosereze rwa rugimbu ku gicaniro, ariko iyo nkoro ibe umwanya wa Aroni n'abana be.
32Kandi ku bitambo byanyu by'uko muri amahoro, mujye muha umutambyi urushyi rw'ukuboko kw'iburyo ho ituro ryererejwe.
33Uwo muri bene Aroni utambye amaraso n'urugimbu by'ibitambo by'uko umuntu ari amahoro, abe ari we uhabwa urushyi rw'ukuboko kw'iburyo ho umwanya we.
34Kuko inkoro yo kuzunguzwa n'urushyi rw'ukuboko rwo kwererezwa mbyatse Abisirayeli, mbikuye mu bitambo byabo by'uko bari amahoro nkabiha Aroni umutambyi n'abana be, Abisirayeli babitegetswe n'itegeko ritazakuka iteka ryose.”
35Uwo ni wo mwanya Aroni n'abana be bazaheshwa no gusīgwa kwabo, ukurwa mu bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, bazahabwa ku munsi bazazanirwa gukorera Uwiteka umurimo w'ubutambyi.
36Uwo mwanya Uwiteka yategetse Abisirayeli kujya bawubaha, uhereye ku munsi yabasīgiyeho. Iryo ribabereye itegeko ritazakuka mu bihe byabo byose.
37Iryo ni ryo tegeko ry'igitambo cyoswa, n'iry'ituro ry'ifu, n'iry'igitambo gitambirwa ibyaha, n'iry'igitambo gikuraho urubanza n'iry'ibyo mu iyezwa, n'iry'igitambo cy'uko abantu bari amahoro,
38ibyo Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ku munsi yategekeyemo Abisirayeli gutura Uwiteka amaturo yabo mu butayu bwa Sinayi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.