1 Ngoma 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Dawidi ajya kwenda isanduku y'Uwiteka. Uza apfa. Isanduku iguma kwa Obededomu(2 Sam 6.1-11)

1Nuko Dawidi ajya inama n'abatware batwara ibihumbi, n'abatwara amagana n'abandi batware bose.

2Dawidi abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n'Abalewi bari mu midugudu yabo n'ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi.

3Tujye kugarura isanduku y'Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.”

4Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.

5 1 Sam 7.1-2 Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose, uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputa ukageza aharasukirwa i Hamati, kugira ngo bajye kwenda isanduku y'Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu.

6Kuva 25.22 Dawidi azamukana n'Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y'Abayuda, kugira ngo bakureyo isanduku y'Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina.

7Maze baheka isanduku y'Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.

8Nuko Dawidi n'Abisirayeli bose biyerekera imbere y'Imana n'imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n'amashako n'ibyuma bivuga, bavuza n'amakondera.

9Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.

10Uburakari bw'Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y'Imana.

11Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiye Uza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n'ubu.

12Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y'Imana imuhira iwanjye?”

13Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w'Umugiti.

141 Ngoma 26.4-5 Isanduku y'Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n'ibyo yari afite byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help