1 Abami 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ubwami bwa Isirayeli bwigabanyamo kabiri(2 Ngoma 10.1-19)

1Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.

3Nuko Yerobowamu araza, azana n'ab'iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati

4“So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”

5Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu, muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

6Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?”

7Baramusubiza bati “Niwemera kwigira umugaragu w'aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8Ariko yanga inama agiriwe n'abo basaza, ahubwo ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.

9Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo ‘Nimborohereze uburetwa data yabakoreshaga’?”

10Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ho ububorohereze, ubasubize utya uti ‘Agahera kanjye kazaruta ubunini ikiyunguyungu cya data.

11Ariko nubwo data yabakoreshaga uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

12Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

13Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n'abo basaza.

14Abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

15Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo.

16 2 Sam 20.1 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n'umuryango wawe.”

Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.

17Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y'i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.

18Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.

19Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n'ubu.

20Bukeye Abisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumira ngo aze mu iteraniro. Nuko baramwimika aba umwami w'Abisirayeli bose, ntihagira ukurikira inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.

21Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose n'ab'umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b'abarwanyi agahumbi n'inzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami.

22Maze ijambo ry'Imana riza kuri Shemaya umuntu w'Imana riti

23“Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami w'Abayuda n'umuryango wa Yuda wose, n'uwa Benyamini n'abandi bantu bose uti

24‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira ijambo ry'Uwiteka baritahira, nk'uko Uwiteka yavuze.

25Nuko Yerobowamu yubaka i Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeye arahimuka yubaka i Penuweli.

26Maze Yerobowamu aribwira ati “Noneho ubwami buzasubira ku nzu ya Dawidi.

27Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y'Uwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami w'Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami w'Abayuda.”

28 Kuva 32.4 Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by'inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!”

29Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.

30Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy'i Dani.

31Kandi yubaka n'ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.

32 Lewi 23.33-34 Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by'iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n'itanu, ngo bise n'iby'i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N'i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.

33Nuko ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by'Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help