Zaburi 95 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Nimuze turirimbire Uwiteka,

Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu.

2Tujye mu maso ye tumushima,

Tumuvugirize impundu n'indirimbo.

3Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,

Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.

4Ikuzimu hari mu kuboko kwe,

Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize.

5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,

Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.

6Nimuze tumuramye twunamye,

Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.

7

Natwe turi abantu b'icyanya cye,

Turi intama zo mu kuboko kwe.

Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

8 Kuva 17.1-7; Kub 20.2-13 Ntimwinangire imitima,

Nk'uko mwayinangiriye i Meriba,

No ku munsi w'i Masa mu butayu,

9Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga,

Bakantata bakabona umurimo wanjye.

10Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine,

Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo,

Kandi ntibamenya inzira zanjye.”

11 Kub 14.20-23; Guteg 1.34-36; 12.9-10; Heb 4.3-5 Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti

“Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help