Zaburi 132 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Indirimbo y'Amazamuka.

Uwiteka, ibukira Dawidi imibabaro ye yose,

2Yuko yarahiye Uwiteka indahiro,

Yahize Intwari ya Yakobo umuhigo,

3Ati “Ni ukuri sinzinjira munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye,

Sinzurira urutara rwanjye.

4Sinzaha amaso yanjye ibitotsi,

N'ibihene byanjye sinzabiha gusinzira,

5Ntarabonera Uwiteka ahantu,

Ntarabonera Intwari ya Yakobo ubuturo.”

6 2 Ngoma 6.41-42 Dore twumviye Efurata bakivuga,

Twakibonye mu kigarama cy'i Yāri.

7“Twinjire mu buturo bwayo,

Dusengere imbere y'intebe y'ibirenge byayo.”

8Uwiteka, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe,

Wowe ubwawe n'isanduku y'imbaraga zawe.

9Abatambyi bawe bambare gukiranuka,

Abakunzi bawe bavuze impundu.

10Ku bwa Dawidi umugaragu wawe,

Ntuhēze uwo wasīze.

11 2 Sam 7.12-16; 1 Ngoma 17.11-14; Zab 89.4-5; Ibyak 2.30 Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y'ukuri,

Ntazīvuguruza ati

“Nzashyira uwo mu mbuto z'umubiri wawe ku ntebe yawe y'ubwami.

12Abana bawe nibitondera isezerano ryanjye,

N'ibyo nzahamya nkabigisha,

N'abana babo bazicara ku ntebe yawe y'ubwami iteka ryose.”

13Kuko Uwiteka yatoranije Siyoni,

Yahashakiye kuba ubuturo bwe.

14Ati “Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose,

Aha ni ho nzaba kuko nahashatse.

15Nzaha ibyokurya byaho umugisha mwinshi,

Nzahaza abakene baho umutsima.

16Kandi abatambyi baho nzabambika agakiza,

Abakunzi banjye baho bazavuza impundu cyane.

17 1 Abami 11.36 Ni ho nzamereza Dawidi ihembe,

Uwo nasīze namwiteguriye itabaza.

18Abanzi be nzabambika isoni.

Ariko kuri we ikamba rizarabagirana.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help