Hoseya 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw'igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z'ibigirwamana.

2Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z'ibigirwamana.

3Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?”

4Bavuga amagambo y'ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk'uko umuhoko umera mu mayogi y'imirima.

5Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw'inyana z'ibigirwamana z'i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n'abatambyi babo, banezerwaga n'ubwiza bwazo kuko bwashize.

6Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n'isoni, na Isirayeli azamwazwa n'imigambi ye.

7Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nk'ifuro riri ku mazi.

8Luka 23.30; Ibyah 6.16 Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n'ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n'iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.”

9 Abac 19.1-30 “Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy'i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b'i Gibeya itabageraho.

10Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri.

11“Efurayimu ni nk'ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y'igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.

12Yer 4.3 Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.

13Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z'ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n'ubwinshi bw'intwari zawe.

14Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk'uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w'intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n'abana be.

15Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help