Zaburi 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

IGICE CYA MBERE(Zab 1—41)

1Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi,

Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,

Ntiyicarane n'abakobanyi.

2Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,

Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.

3 Yer 17.8 Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,

Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.

Ibibabi byacyo ntibyuma,

Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.

4Ababi ntibamera batyo,

Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga.

5Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka,

N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi.

6Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi,

Ariko inzira y'ababi izarimbuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help