Yeremiya 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyago bizaza, amahoro n'umunezero bishire

1Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti

2“Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n'abakobwa.

3Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati

4‘Bazapfa urupfu n'agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk'amase kandi bazarimbuzwa inkota n'inzara, n'intumbi zabo zizaba inyama z'ibisiga byo mu kirere n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”

5Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n'ineza n'imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.

6Bose abakuru n'abato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babīshishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo.

7Kandi nta bazamanyura umutsima wo guhumuriza abaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumuriza ku bwa ba se cyangwa ba nyina.

8“Ntuzinjire no mu nzu y'ibirori kwicarana na bo, ngo urye kandi unywe.

9Yer 7.34; 25.10; Ibyah 18.23 Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore aha hantu ngiye guhoza ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, mbikore mureba mukiriho.’

10“Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’

11Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n'uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.

12None namwe mwarushije ba so gukora ibyaha, dore umuntu wese wo muri mwe ayobywa n'umutima we mubi unangiye, bigatuma mutanyumvira.

13Ni cyo gituma ngiye kubohēra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutazi ari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.’ ”

14Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvuga ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo

15‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’ Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.

16“Dore ngiye gutumira abarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y'ibyo nzatumira abahigi benshi, bazabahiga ku musozi wose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.

17Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, n'ibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye.

18Icyaha cyabo n'igicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z'ibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.”

19Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n'igihome cyanjye, n'ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera z'isi avuga ati “Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby'ubusa, ni ibintu bitagira umumaro.

20Mbese umuntu yakwiremera imana zitari imana?”

21Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n'imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help