1
2Mana, mbabarira mbabarira,
Kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho.
Ni koko mu gicucu cy'amababa yawe ni ho ngiye guhungira,
Kugeza aho ibi byago bizashirira.
3Ndatakira Imana Isumbabyose,
Imana inkorera byose.
4Izatuma iri mu ijuru inkize,
Ubwo ūshaka kumira azantuka,
Sela.
Imana izohereza imbabazi zayo n'umurava wayo.
5Ubugingo bwanjye buri hagati y'intare,
Ndyama hagati y'abaka umuriro.
Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n'imyambi,
Ururimi rwabo ni inkota ityaye.
6Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.
7Bateze ibirenge byanjye ikigoyi,
Umutima wanjye wiyunamiriye.
Bacukuye ubushya imbere yanjye,
Babugwamo ubwabo.
Sela.
8Mana, umutima wanjye urakomeye,
Umutima wanjye urakomeye,
Ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe.
9Wa bwiza bwanjye we, kanguka,
Nebelu n'inanga nimukanguke,
Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke.
10Mwami, nzagushimira mu moko,
Nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga,
11Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru,
Umurava wawe ugera mu bicu.
12Mana, wishyire hejuru y'ijuru,
Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.