Kuva 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibintu by'Ihema ry'Imana(Kuva 36.8-38)

1“Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw'ibitare bwiza buboheranije, n'ubw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

2Uburebure bw'umwenda wose bube mikono makumyabiri n'umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe.

3Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n'iyindi itanu ikombatwe ukwayo.

4Kandi udode imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate.

5Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu uyidode ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane.

6Ucure ibikwasi by'izahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe.

7“Kandi uzabohe imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi n'umwe.

8Uburebure bw'umwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibe urugero rumwe.

9Ukombate imyenda itanu ukwayo, n'iyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere y'ihema.

10Udode imikondo mirongo itanu ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, n'indi mirongo itanu uyidode ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate.

11Ucure ibikwasi by'imiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe.

12Igice cy'imyenda y'ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy'umwenda umwe kingana n'ikindi, kirērētere inyuma y'ubwo buturo.

13Ubwo ibikombate by'ihema bisagaho mukono umwe mu burebure bw'uruhande rumwe, n'indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z'ubuturo zombi, iritwikīre.

14“Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

15“Kandi uzabāze imbaho z'imiganda y'ubwo buturo mu mushita, uzishinge.

16Uburebure bw'urubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe n'igice.

17Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z'ubwo buturo zose.

18Ubāze imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo zibe makumyabiri.

19Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

20Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso,

21uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo.

22Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

23Ubāze imbaho ebyiri z'impfuruka zabwo zo mu mwinjiro.

24Hasi zibe izivuyemo nk'ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro.

25Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo y'ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n'itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo.

26“Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

27na zindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'urundi ruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

28Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire.

29Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu.

30Uzashinge ubwo buturo buhwanye n'icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.

31“Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

32Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y'ifeza.

33Heb 6.19; 9.3-5 Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku y'Ibihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rw'Ahera n'Ahera cyane.

34Kandi uzashyire ya ntebe y'ihongerero kuri iyo sanduku y'Ibihamya, iri Ahera cyane.

35Kandi ya meza uyashyire hino y'uwo mwenda, na cya gitereko cy'amatabaza ugishyire mu ruhande rw'iburyo rw'ubwo buturo, kibangikane n'ayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rw'ibumoso.

36“Kandi umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bawudodaho amabara.

37Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help