Zaburi 87 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra.

Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.

2Uwiteka akunda amarembo y'i Siyoni,

Akayarutisha ubuturo bwose bw'Abayakobo.

3Wa rurembo rw'Imana we,

Uvugwaho iby'icyubahiro.

Sela.

4“Nzavuga Rahabu n'i Babuloni ko biri mu bāmenya,

Dore Filisitiya n'i Tiro na Etiyopiya,

Iyo ni ho bavukiye.”

5Ni koko bazavuga iby'i Siyoni bati

“Umuntu wese yavukiyeyo,

Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”

6Uwiteka niyandika amahanga azabara ati

“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”

Sela.

7Abaririmbyi n'ababyinnyi bazavuga bati

“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help