1“Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi,
Umutima ugakuka.
2Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw'ijwi ryayo,
No guhinda kuva mu kanwa kayo.
3Umuhindo waryo iwukwiza munsi y'ijuru hose,
N'umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z'isi.
4Hanyuma yayo ijwi rikaririma,
Igahindisha ijwi ry'icyubahiro cyayo,
N'iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa.
5Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje,
Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.
6Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’,
N'imvura yamagira na yo ikayibwira ityo,
Ndetse n'imvura y'umurindi.
7Igaganyaza amaboko y'abantu bose,
Kugira ngo abo yaremye bose babimenye.
8Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho,
Zikaguma mu burumba bwazo.
9Umugaru urahindura uturutse ikusi,
N'imbeho igaturuka ikasikazi.
10Iyababa izanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana,
Maze amazi adendeje agafatana.
11Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi,
Isanza ibicu birimo umurabyo wayo.
12Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga,
Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose,
Biri hejuru y'isi ituwemo n'abantu.
13Igituma ibizana,
Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.
14“Umva ibi yewe Yobu,
Hagarara witegereze imirimo y'Imana itangaza.
15Mbese uzi uko Imana iyisohoza,
Kandi uko itegeka umurabyo w'igicu cyayo kurabya?
16Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse,
Yuko ari ibitangaza by'Iyo ifite ubwenge butunganye?
17Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka,
Iyo umuyaga w'ikusi woroshye mu gihugu?
18Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n'Imana?
Ko rikomeye nk'indorerwamo iyagijwe!
19Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira,
Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.
20Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo?
Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri?
21“Kandi n'ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru,
Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu.
22Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi,
Imana ifite ubwiza buteye ubwoba.
23Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira,
Ifite ububasha buhebuje,
Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi,
Nta bwo irenganya.
24Ni cyo gituma abantu bayubaha,
Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.