Zaburi 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,

unsubize uko ngutakiye.

Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,

Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.

3Bana b'abantu,

Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro?

Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma?

Sela.

4Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we,

Uwiteka azanyumva uko mutakiye.

5

Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse.

Sela.

6Mutambe ibitambo mukiranutse,

Kandi mwiringire Uwiteka.

7Hariho benshi babaza bati

“Ni nde uzatwereka ibitunezeza?

Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.”

8Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye,

Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino.

9Nzajya ndyama nsinzire niziguye,

Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help