1Bafata hakurya y'inyanja mu gihugu cy'Abagadareni.
2Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira.
3Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n'aho waba umunyururu,
4kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y'amaguru n'iminyururu y'amaboko, maze ingoyi akayicagagura n'iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha.
5Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.
6Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,
7ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w'Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n'agashinyaguro”
8(kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)
9Aramubaza ati “Witwa nde?”
Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”
10Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu.
11Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha,
12nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”
13Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri.
14Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n'abo mu ngo baza kureba uko bibaye.
15Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n'ingabo z'abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk'abandi, baratinya.
16Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n'ingurube babitekerereza abandi,
17baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.
18Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n'abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,
19ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n'uko ikubabariye.”
20Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.
Yesu akiza umugore wari umaze imyaka cumi n'ibiri ari mu mugongo(Mat 9.18-26; Luka 8.40-56)21Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw'inyanja.
22Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye
23aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”
24Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.
25Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri,
26ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.
27Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,
28kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
29Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
30Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n'abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?”
31Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”
32Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho.
33Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby'ukuri byose.
34Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”
Azura umwana wa Yayiro35Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”
36Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.”
37Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.
38Bageze mu muryango w'inzu y'umutware w'isinagogi, ahasanga urusaku rw'abarira n'ababoroga cyane.
39Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”
40Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w'umwana na nyina n'abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.
41Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”
42Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n'ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.
43Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.