Abalewi 18 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk'iz'Abanyakanāni

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.

3Ntimugakore nk'ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk'ibyo abo mu gihugu cy'i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo.

4Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

5Neh 9.29; Ezek 18.9; 20.11-13; Luka 10.28; Rom 10.5; Gal Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.

Abo umugabo azirana kuryamana na bo

6“Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka.

7Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa.

8Lewi 20.11; Guteg 23.1; 27.20 Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so.

9Lewi 20.17; Guteg 27.22 Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa.

10Ntukambike ubusa umukobwa w'umuhungu wawe cyangwa uw'umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe.

11Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa.

12Lewi 20.19-20 Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi.

13Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi.

14Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu.

15Lewi 20.12 Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w'umuhungu wawe ntukamwambike ubusa.

16Lewi 20.21 Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so.

17Lewi 20.14; Guteg 27.23 Ntukambike ubusa umugore n'umukobwa we, ntukende umukobwa w'umuhungu we cyangwa uw'umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b'umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye.

18Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho.

19 Lewi 20.18 “Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n'umuhango w'abakobwa.

20Lewi 20.10 Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe.

21 Lewi 20.1-5 “Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka.

22Lewi 20.13 Ntugatinge abagabo, ni ikizira.

23Kuva 22.18; Lewi 20.15-16; Guteg 27.21 Ntukaryamane n'itungo ryose cyangwa n'inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y'itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.

Abaca kuri ayo mategeko baba bahumanije igihugu cyabo

24“Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,

25igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.

26Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.

27Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.

28Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk'uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.

29Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw'ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.

30“Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n'abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help