1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira,
Abanyamurava babura mu bantu.
3Bose barabeshyana,
Bavugisha iminwa ishyeshya n'imitima ibiri.
4Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya,
N'ururimi rwirarira,
5Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu,
Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”
6“Ku bwo kunyagwa k'umunyamubabaro,
Ku bwo gusuhuza umutima k'umukene,
Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga,
“Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”
7Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye,
Ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi,
Ivugutiwe karindwi.
8Uwiteka uzabarinda,
Uzabakiza ab'iki gihe iteka ryose.
9Abanyabyaha bagenda hose impande zose,
Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.