1Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindūra ukagituramo,
2 kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose.
15Curika amaso uri mu ijuru ubuturo bwawe bwera, uhāne ubwoko bwawe Abisirayeli umugisha n'ubutaka waduhaye bw'igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko warahiye ba sogokuruza.”
16Uyu munsi Uwiteka Imana yawe igutegetse kumvira ayo mategeko n'ayo mateka. Nuko ujye ushyira umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose kuyitondera no kuyumvira.
17Uyu munsi wasezeranishije Uwiteka kuba Imana yawe, kugira ngo uhore ugenda mu nzira ikuyoboye, witondere amategeko yayo n'ibyo yagutegetse n'amateka yayo, wumvire ibyo ikubwiye.
18Kuva 19.5; Guteg 4.20; 7.6; 14.2; Tito 2.14; 1 Pet 2.9 Kandi n'Uwiteka uyu munsi yagusezeranishije kumubera ubwoko yironkeye nk'uko yakubwiye, kandi yuko uzitondera amategeko ye yose
19kugira ngo agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa, ubere Uwiteka Imana yawe ubwoko bwera nk'uko yavuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.