1Nutabara kurwanya ababisha bawe, ukabona amafarashi n'amagare n'abantu babaruta ubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe n'Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.
2Kandi nimwigira hafi y'intambara, umutambyi azigire hafi y'abantu
3ababwire ati “Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi y'ababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhinde umushyitsi, ntimubakukire imitima,
4kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n'ababisha banyu, ibakize.”
5Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.
6Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.
7Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.”
8Kandi abatware bongere babaze abantu bati “Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk'uwe.”
9Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware b'ingabo bo gutabaza abantu.
10Niwigira hafi y'umudugudu ngo urwane na wo, uzawubwire iby'amahoro.
11Maze nibagusubiza iby'amahoro bakakūgururira, abo uzasangamo bose uzabakoreshe uruharo.
12Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe, uzasakize uwo mudugudu.
13Kandi Uwiteka Imana yawe niwukugabiza, uzicishe umugabo uwurimo wese inkota,
14ariko abagore n'abakobwa n'abana bato, n'amatungo n'ibiri muri uwo mudugudu byose, n'iminyago n'isahu byawo byose, ubyijyanire urye ibyo wanyaze ababisha bawe, ibyo Uwiteka Imana yawe yaguhaye.
15Azabe ari ko ugenza imidugudu ikuri kure cyane, itari iy'aya mahanga.
16Ariko mu midugudu y'aya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka.
17Ahubwo uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse,
18kugira ngo batabigisha gukurikiza ibizira byabo byose bagirira imana zabo, mukaba mucumuye ku Uwiteka Imana yanyu.
19Numara igihe kirekire ugose umudugudu ukarwanira kuwutsinda, ntuzatsembeshe intorezo ibiti bya bene wo kuko byagutungisha imbuto zabyo, ntuzabice. Igiti cyo mu murima mbese na cyo ni umuntu byatuma ugitera nka wa mudugudu?
20Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, uzabitutira ubitsembeho, ubyubakishe ibihome ku mudugudu ukurwanya ugeza aho uzawutsindira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.