Hoseya 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga

1Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n'incuti ye nk'uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y'imizabibu.”

2Nuko ndamubona mutangaho ibice by'ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n'igice bya sayiri, maze ndamubwira nti

3“Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w'undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”

4Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n'inkingi, cyangwa efodi na terafimu.

5Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n'umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n'ineza ye mu minsi y'imperuka, bamushaka bamwubashye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help