2 Abami 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibya Nāmani umugaba w'i Siriya w'umubembe

1 Luka 4.27 Nāmani umugaba w'ingabo z'umwami w'i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w'umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w'umunyamaboko w'intwari, ariko yari umubembe.

2Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y'abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani.

3Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w'i Samariya, yamukiza ibibembe!”

4Nāmani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.

5Nuko umwami w'i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Haguruka ugende, nanjye ndandikira umwami w'Abisirayeli urwandiko.”

Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z'ifeza cumi, n'ibice by'izahabu ibihumbi bitandatu n'imyambaro yo gukuranwa cumi.

6Nuko ashyira umwami w'Abisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani ngo umukize ibibembe.”

7Umwami w'Abisirayeli amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.”

8Nuko Elisa umuntu w'Imana yumvise ko umwami w'Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumaho ati “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange, aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.”

9Nuko Nāmani araza, azana n'amafarashi ye n'amagare ye, ahagarara ku muryango w'inzu ya Elisa.

10Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.”

11Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry'Uwiteka Imana ye, arembarembye n'intoki hejuru y'ibibembe, ngo ankize.

12Mbese inzuzi z'i Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y'i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Nuko arahindukira, arigendera arakaye.

13Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ”

14Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk'uko uwo muntu w'Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk'uw'umwana muto, arahumanuka.

15Hanyuma agarukana n'abantu be bose kuri uwo muntu w'Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y'umugaragu wawe.”

16Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.”

Aramugomēra kugira ngo abyende ariko undi aranga.

17Nāmani ati “Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro y'ibitaka ihetswe n'inyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.

18Ariko Uwiteka ajye ababarira umugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.”

19Elisa aramubwira ati “Genda amahoro.”

Nuko aragenda yicuma ho hato.

Gehazi abeshya arabemba

20Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa umuntu w'Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w'Umusiriya ubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufate ngire icyo mwiyakira.”

21Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati “Ni amahoro?”

22Na we ati “Ni amahoro.” Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b'abana b'abahanuzi baturutse mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto y'ifeza n'imyambaro yo gukuranwa ibiri.

23Nuko Nāmani aramubwira ati “Emera ujyane italanto ebyiri.” Ni ko kumuhata, amuhambirira italanto z'ifeza ebyiri mu isaho ebyiri hamwe n'imyambaro yo gukuranwa ibiri, abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi.

24Babigejeje ku musozi w'iwabo, arabibaka abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda.

25Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati “Uraturuka he Gehazi?”

Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”

26Aramubwira ati “Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n'imyambaro, n'inzelayo n'inzabibu, n'intama n'inka n'abagaragu n'abaja?

27Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.”

Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nk'urubura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help