1
2Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,
Umutima wanjye ukugirira inyota,
Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,
Kiruhijwe n'amapfa kitagira amazi.
3Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,
Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n'ubwiza bwawe.
4Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,
Iminwa yanjye izagushima.
5Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,
Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.
6Umutima wanjye uzahazwa nk'uriye umusokoro n'umubyibuho,
Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,
7Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,
Nkagutekereza mu bicuku by'ijoro.
8Kuko wambereye umufasha,
Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy'amababa yawe.
9Umutima wanjye ukÅmaho,
Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira.
10Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba,
Bazajya ikuzimu.
11Bazahabwa gutwarwa n'inkota,
Bazaba umugabane w'ingunzu.
12Ariko umwami azishimira Imana,
Uyirahira wese azirata,
Kuko akanwa k'ababeshya kazazibywa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.