Zaburi 129 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Indirimbo y'Amazamuka.

Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye,

Abe ari ko ubwoko bw'Abisirayeli buvuga none.

2Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye,

Ariko ntibanesheje.

3Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,

Bahaciye impavu ndende.

4Uwiteka ni umukiranutsi,

Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.

5Abanga i Siyoni bose,

Bakorwe n'isoni basubizwe inyuma.

6Babe nk'ubwatsi n'imyaka bimeze ku mapfundo y'amazu,

Byuma bitarakura.

7Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,

Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye.

8Abahisi ntibavuge bati

“Umugisha w'Uwiteka ube kuri mwe,

Tubasabiye umugisha mu izina ry'Uwiteka.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help