1Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.
2Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
3Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italanto imwe y'izahabu.
4Yer 22.11-12 Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.
5 Yer 22.18-19; 26.1-6; 35.1-19 Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye.
6Yer 25.1-38; 36.1-32; 45.1-5; Dan 1.1-2 Hanyuma Nebukadinezari umwami w'i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.
7Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni.
8Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
9Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka.
10Yer 22.24-30; 24.1-10; 29.1-20; 37.1; Ezek 17.12,13 Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu.
Sedekiya ajya ku ngoma(2 Abami 24.18—25.21; Yer 52.1-11)11 Yer 27.1-22; 28.1-17 Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
12Akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y'umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k'Uwiteka.
13 Ezek 17.15 Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Abayuda bajyanwa i Babuloni ari imbohe14Kandi abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga, bakanduza inzu y'Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.
15Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n'ubuturo bwayo.
16Ariko bagashinyagurira intumwa z'Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.
17 Yer 21.1-10; 34.1-5 Ni cyo cyatumye abateza umwami w'Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y'ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.
18Kandi ibintu byo mu nzu y'Imana byose, ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka, n'iby'ubutunzi by'umwami n'iby'abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.
19Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.
20Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n'iz'abahungu be kugeza ku ngoma z'abami b'i Buperesi,
21Yer 25.11; 29.10 bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.
Umwami Kuro ategeka ko bongera kubaka urusengero(Ezira 1.1-4)22Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati
23 Yes 44.28 “Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.