Gutegeka kwa kabiri 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 yose uko biri na bugingo n'ubu.

16Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk'imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.

171 Tim 6.15; Ibyah 17.14; 19.16; Ibyak 10.34; Rom 2.11; Gal 2.6; Ef 6.9 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa.

18Icīra impfubyi n'abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w'umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.

19Nuko mukunde umusuhuke w'umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

20Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira.

21Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye.

22Itang 15.5; 22.17; 46.27 Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n'inyenyeri zo mu ijuru ubwinshi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help