Abeheburayo 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abaheburayo bihanangirizwa gukuza amajyambere

1Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,

2cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw'abapfuye n'iby'urubanza rw'iteka.

3Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.

4Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n'umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,

5bakanasogongera ijambo ryiza ry'Imana, n'imbaraga z'igihe kizaza

6maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w'Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.

7Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n'Imana umugisha.

8Itang 3.17-18 Ariko niba bumeramo amahwa n'ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

9Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n'uko bizazana agakiza,

10kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.

11Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka

12kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy'abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.

13Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo iti

14Itang 22.16-17 “Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.”

15Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe.

16Abantu barahira ubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo.

17Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro

18kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.

19Lewi 16.2 Ibyo byiringiro tubifite nk'igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane,

20Zab 110.4 aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help