Itangiriro 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

Isaka azerera mu gihugu cy'Abafilisitiya

1Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisitiya.

2Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira.

3, kuko bamugishije impaka.

21Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina.

22Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”

23Avayo arazamuka, ajya i Bērisheba.

24Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”

25Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n'iriba.

26 Itang 21.22 Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w'ingabo ze.

27Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”

28Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe

29yuko utazatugirira nabi, nk'uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.”

30Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.

31Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.

32Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby'iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.”

33Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Bērisheba na bugingo n'ubu.

34Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,

35bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help