1 Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka ndagutakira,
Gitare cyanjye ntiwice amatwi,
Kuko wanyihorera,
Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.
2Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye,
Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe.
3Ntunkururire hamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi,
Bavugana iby'amahoro na bagenzi babo,
Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.
4 Ibyah 22.12 Ubahe ibikwiriye imirimo yabo,
Ibikwiriye gukiranirwa kwabo.
Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze,
Ubīture ibibakwiriye.
5Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka,
Cyangwa ku byo intoki ze zikora,
Azabasenya ntazabubaka.
6Uwiteka ahimbazwe,
Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.
7Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira,
Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa.
Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane,
Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
8Uwiteka ni imbaraga z'abantu be,
Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.
9Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha,
Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.