Yobu 33 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga,

Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose.

2Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye,

Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye.

3Amagambo yanjye agaragaze gutungana k'umutima wanjye,

Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya.

4Mwuka w'Imana ni we wandemye,

Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho.

5“Nubishobora unsubize,

Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye,

Uhagarare ushikamye.

6Dore mpwanye nawe imbere y'Imana,

Nanjye nabumbwe mu gitaka.

7Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha,

Kandi ukuboko kwanjye ntikuzakuremerera.

8“Ni ukuri wavuze numva,

Kandi numvise amagambo y'ijwi ryawe uti

9‘Ndaboneye nta gicumuro mfite,

Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo.

10Ariko rero Inshakaho impamvu,

Indebaho nk'umwanzi wayo.

11 Yobu 13.27 Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago,

Yitegereza inzira zanjye zose.’

12“Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse,

Kuko Imana isumba abantu.

13Ni iki gituma uyigisha impaka,

Kuko itagomba gusobanura ibyayo?

14Imana ivuga rimwe,

Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.

15 Yobu 4.13 Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro,

Igihe abantu bashyizweyo,

Basinziriye ku mariri yabo.

16Ni ho yumvisha amatwi y'abantu,

Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,

17Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye,

Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe.

18Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo,

No kubaho kwe ikakurinda kurimburwa n'inkota.

19Maze kandi ahanwa n'umubabaro ari ku buriri bwe,

Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,

20Bigatuma ubugingo bwe buhurwa ibyokurya,

N'umutima we ukanga ibiryoshye.

21Umubiri we urananuka ntube ukigaragara,

N'amagufwa ye atagaragaraga akānama.

22Ni ukuri ubugingo bwe bwegera ikuzimu,

No kubaho kwe kwerekeye ku barimbuzi.

23“Niba abonekerwa na marayika w'umurengezi,

Ni inyamibwa imwe mu gihumbi,

Wamenyesha umuntu inzira akwiriye kunyuramo.

24Ni ho Imana yamubabarira iti

‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo,

Nabonye Umucunguzi.’

25Umubiri we uzagwa itoto birushe uw'umwana,

Asubire mu busore bwe.

26Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe,

Bituma ayireba mu maso anezerewe,

Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe.

27Aririmbira imbere y'abantu ati

‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse,

Ariko nta cyo byamariye.

28Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo,

Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’

29“Dore ibyo byose bikorwa n'Imana,

Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu,

30Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu,

Abone kumurikirwa n'umucyo w'abazima.

31“Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi,

Uceceke nanjye mvuge.

32Niba ufite icyo kuvuga unsubize,

Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.

33Niba ari nta cyo untegere amatwi,

Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help