1 Ngoma 14 - Kinyarwanda Protestant Bible

Hiramu afasha Dawidi. Amazina y'abana ba Dawidi(2 Sam 5.11-16)

1Hiramu umwami w'i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n'ibiti by'imyerezi n'abazi kubakisha amabuye n'ababaji, ngo bamwubakire inzu.

2Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bw'Abisirayeli.

3Bukeye Dawidi yongera kurongora abandi bagore ari i Yerusalemu, yongera kubyara abana b'abahungu n'abakobwa.

4Kandi aya ni yo mazina y'abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu na Natani na Salomo,

5na Ibuhari na Elishuwa na Elifeleti,

6na Noga na Nefegi na Yafiya,

7na Elishama na Bēliyada na Elifeleti.

Dawidi anesha Abafilisitiya(2 Sam 5.17-25)

8Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli yose, Abafilisitiya bose bazamurwa no kumutera. Dawidi abyumvise arabasanganira.

9Icyo gihe Abafilisitiya baraje buzura ikibaya cy'Abarafa.

10Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiya uzabangabiza?”

Uwiteka aramusubiza ati “Genda kuko nzabakugabiza.”

11Nuko bazamukira i Bāliperasimu, Dawidi abatsindayo. Dawidi aherako aravuga ati “Imana yahomboje abanzi banjye ukuboko kwanjye nk'uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahahimba Bāliperasimu.

12Kandi Abafilisitiya batayo ibigirwamana byabo, Dawidi ategeka ko babitwika.

13Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya.

14Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n'ishyamba ry'imitugunguru.

15Nuko niwumva ikiriri kirangīra hejuru y'ubushorishori bw'imitugunguru, uhereko utabare kuko Imana iri bube igutabariye imbere kunesha ingabo z'Abafilisitiya.”

16Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z'Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukageza i Gezeri.

17Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help