Yobu 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Elifazi arongera avuga ubwa kabiri

1Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati

2“Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw'ubusa,

Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba?

3Mbese yagisha impaka n'amagambo adafite impamvu?

Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro?

4Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho,

Kandi ubuzanije no kuyisenga.

5Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe,

Nawe wihitiyemo ururimi rw'ubucakura.

6Akanwa kawe ni ko kakurega si jye,

Ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya.

7Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka?

Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa?

8Wigeze kumva inama zihishwe z'Imana?

Mbese wihariye ubwenge?

9Ibyo uzi tutazi ni ibiki?

Icyo umenya tudafite ni iki?

10Turimo abameze imvi n'abasaza rukukuri,

Baruta so ubukuru.

11Mbese ibihumuriza by'Imana bikubereye bike, ntibiguhaza?

N'amagambo y'ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze?

12Ni iki gituma umutima wawe uguhabya,

Amaso yawe agahumbaguza,

13Ukerekeza umutima ho kwinubira Imana,

Ukubahuka kuvuga amagambo ameze atyo?

14 Yobu 25.4-6 “Umuntu ni iki kugira ngo yere,

N'ubyawe n'umugore ngo abe umukiranutsi?

15Dore abera bayo ntabwo ibiringira,

Ndetse n'ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo,

16Nkanswe umuntu w'igicamuke wangiritse,

Ugotomera ibyaha nk'amazi.

17“Ngiye kukuburira unyumvire,

Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha,

18(Ibyo abanyabwenge bavuze,

Babikuye kuri ba se ntibabihishe,

19Abahawe igihugu bonyine,

Ntibanyurwemo n'umunyamahanga.)

20“Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose,

Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo.

21Ijwi ry'ibiteye ubwoba riba mu matwi ye,

Naho yaba akiri mu mahoro,

Umurimbuzi azamutera.

22Ntiyizera yuko azava mu mwijima,

Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye.

23Asuhuka ajya guhaha ati

‘Amahaho ari he?’

Azi ko ategekewe umunsi w'umwijima.

24Amakuba n'umubabaro bimutera ubwoba,

Biramutsinda nk'umwami witeguriye kurwana.

25“Kuko yabanguriye Imana ukuboko kwe,

Akagenza nk'umwibone yibasiye Ishoborabyose,

26Akayirohaho ashinze ijosi,

Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye,

27Kuko afite umubyibuho mu maso he,

Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe,

28Kandi atuye mu midugudu yabaye imisaka,

No mu mazu y'imirangara atagira abantu,

Agiye guhinduka ibirundo.

29Ntazaba umukire n'ubutunzi bwe ntibuzagumaho,

N'umwero wabo ntuzagandara ku isi.

30Ntabwo azava mu mwijima,

Ikirimi cy'umuriro kizababura amashami ye,

Kandi azajyanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana.

31Ye kwiringira iby'ubusa yishuka,

Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa.

32Bizasohora igihe cye kitaragera,

Kandi ishami rye ntirizatoha.

33Azamera nk'umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi,

Nk'umwelayo wahungutseho uburabyo bwawo.

34“Kuko iteraniro ry'abatubaha Imana rizasigaramo ubusa,

Kandi umuriro uzatwika amahema y'abahongerwa.

35Basama igomwa bakabyara ubukiranirwe,

Kandi umutima wabo ushibukamo uburiganya.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help