1“Umuntu wabyawe n'umugore,
Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.
2Avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa,
Ahita nk'igicucu kandi ntarame.
3Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba,
Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza?
4Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye?
Nta we.
5Ubwo iminsi ye yategetswe,
umubare w'amezi ye ugategekwa nawe,
Kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga,
6Umukureho amaso abone akaruhuko,
Kugeza ubwo azarangiza iminsi ye nk'ukorera ibihembo.
7“Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,
Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome.
8Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka,
N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu,
9Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,
Kigatoha nk'igiti kikiri gito.
10Ariko umuntu we arapfa akagendanirako,
Ni ukuri umwuka w'umuntu urahera.
Ubwo akaba ari he?
11“Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka,
N'umugezi uko ugabanuka ugakama;
12Ni ko umuntu aryama ubutabyuka,
Kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho,
ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo.
13“Icyampa ukampisha ikuzimu,
Ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira,
Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka.
14Umuntu napfa azongera abeho?
Naba nihanganiye iminsi y'intambara yanjye yose,
Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.
15Wampamagara nakwitaba,
Washatse kubona umurimo w'amaboko yawe.
16Ariko ubu urabara intambwe zanjye,
Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye?
17Igicumuro cyanjye gikingiraniwe mu ruhago,
N'ibyaha byanjye ubihambiriye hamwe.
18Ariko umusozi utenguka uhinduka ubusa,
Kandi urutare ruvanwa aho rwari ruri.
19Amazi agimbya amabuye,
Isuri itembana umukungugu wo ku isi,
Uko ni ko ukuraho ibyo umuntu yizeye.
20Umutsinda buheriheri akagendenirako,
Uhindura mu maso he ukundi ukamwohēra.
21Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye,
Bacishwa bugufi ntamenye agakuru kabo.
22Ahubwo umubiri we ugira uburibwe,
Kandi umutima wo muri we uramugongesha.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.