1Igihe wicajwe no gusangira n'umutware,
Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe.
2Niba uzi yuko uri umunyandanini,
Wifatira icyuma ku muhogo wawe.
3Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye,
Kuko bishukana.
4Ntukarushywe no gushaka ubutunzi,
Ihebere bwa bwenge bwawe.
5Mbese wahanga amaso ku bitariho?
Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa,
Bukaguruka nk'uko igisiga kirenga mu bushwi.
6Ntukarye ibyokurya by'ufite ijisho ribi,
Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,
7Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.
Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,
Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.
8Intore wamize uzayiruka,
Kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe wamushimishije.
9 Imig 9.8; Mat 7.6 Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva,
Kuko azahinyura ubwenge bw'amagambo yawe.
10Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera,
Kandi ntukarengēre mu mirima y'impfubyi,
11Kuko Umurengezi wabo akomeye,
Azakuburanya ababuranira.
12Hugurira umutima wawe kwigishwa,
N'amatwi yawe ku magambo yo kumenya.
13Ntukange guhana umwana,
Kuko numukubita umunyafu atazapfa.
14Uzamukubita umunyafu,
Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu.
15Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,
Uwanjye na wo uzanezerwa.
16Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa,
Nuvuga ibitunganye.
17Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby'abanyabyaha,
Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira.
18Kuko hariho ingororano koko,
Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.
19Tega amatwi mwana wawe, ugire ubwenge,
Kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza.
20Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga,
No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama.
21Kuko umusinzi n'umunyandanini bazakena,
Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.
22Umvira so wakubyaye,
Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.
23Gura ukuri ntuguranure,
Gura ubwenge no kwigishwa n'ubuhanga.
24Se w'umukiranutsi azishima cyane,
Kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira,
25So na nyoko bishime,
Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.
26Mwana wanjye, mpa umutima wawe,
Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.
27Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure,
Kandi umugore w'inzaduka ari urwobo rufunganye.
28Ni ukuri aca igico nk'umwambuzi,
Kandi atuma hagwira abagambanyi mu bantu.
29Ni nde ubonye ishyano?
Ni nde utaka?
Ni nde ufite intonganya?
Ni nde wiganyira?
Ni nde ufite inguma zitagira impamvu?
Ni nde utukuza amaso?
30Ni abarara inkera,
N'abagenda bavumba inturire.
31Ntukarebe vino uko itukura,
Igihe ibirira mu gikombe,
Ikamanuka neza.
32Amaherezo iryana nk'inzoka,
Igatema nk'impiri.
33Amaso yawe ukayahanga ku by'inzaduka,
Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye.
34Ni ukuri ukazengerezwa nk'uryamye mu nyanja hagati,
Cyangwa nk'umuntu uryamye hejuru y'umuringoti wo mu nkuge.
35Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye,
Bampondaguye kandi sinumvise,
Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.