1 Abami 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iby'icyubahiro cya Salomo

1

2Amagerero ya Salomo y'umunsi umwe yabaga incuro z'ifu y'ingezi mirongo itatu, n'iz'amafu meza mirongo itandatu,

3n'inka zibyibushye cumi n'izindi zo mu gasozi makumyabiri, n'intama ijana n'impara n'amasirabo n'amasunu, n'inkoko zibyibushye.

4Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruzi uhereye i Tipusa ukageza i Gaza, agatwara n'abami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose.

5Abayuda n'Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

6 1 Abami 10.26; 2 Ngoma 1.14; 9.25 Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi yakururaga amagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe n'ibihumbi bibiri.

7Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo n'abariraga ku meza ye amakoro, umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana.

8Bakajya bazana sayiri n'ubwatsi bw'ayo mafarashi, n'ayandi y'imbaraga nk'uko byategetswe, bakabizana aho umwami yabaga.

9Nuko Imana iha Salomo ubwenge n'ubuhanga bwinshi cyane n'umutima wagutse, bitagira akagero nk'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja utabarika.

10Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw'abanyabwenge bose b'iburasirazuba n'aba Egiputa bose.

11Zab 89.1 Yarushaga abandi bantu bose ubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukoli na Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.

12Imig 1.1; 10.1; 25.1; Ind 1.1 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n'indirimbo igihumbi n'eshanu,

13kandi yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi y'i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n'ibisiga n'ibikururuka n'ifi.

14Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, boherejwe n'abami bo mu isi yose bumvaga iby'ubwenge bwe.

Salomo yigira inama yo kubaka inzu y'Uwiteka(2 Ngoma 2.1-17)

15Bukeye Hiramu umwami w'i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi.

16Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati

17“Uzi ko umukambwe wanjye Dawidi atabonye uburyo bwo kubakira izina ry'Uwiteka Imana ye inzu, ku bw'intambara z'ababisha be bari bamuri impande zose, kugeza aho Uwiteka yabashyiriye munsi y'ibirenge bye.

18Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumure impande zose, nta mubisha nta n'ibyago bikiriho.

192 Sam 7.12-13; 1 Ngoma 17.11-12 Nuko ngambiriye kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu, nk'uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

20Nuko none tegeka abantemera imyerezi y'i Lebanoni, kandi bazakorana n'abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by'abagaragu bawe uko uzambwira kose, kuko uzi yuko nta n'umwe muri twe w'umuhanga uzi gutema ibiti nk'Abasidoni.”

21Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidi umuhungu w'umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.”

22Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyo untumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by'ibiti by'imyerezi n'imiberoshi.

23Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk'ibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.”

24Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi, ibyo yashakaga byose.

25Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro z'ingano inzovu ebyiri, n'incuro makumyabiri z'amavuta meza byo kugaburira abo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye.

26Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nk'uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.

27Umwami Salomo atoranya abantu b'abanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu.

281 Abami 12.18 Akajya abohereza muri Lebanoni uko ukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cy'ukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wari umutware w'abo banyagihe.

29Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, n'abandi babāzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani,

30udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi.

31Nuko umwami abategeka ko babāza amabuye manini y'igiciro cyinshi, kugira ngo bubakishe urufatiro rw'inzu amabuye abajwe.

32Hanyuma abubatsi ba Salomo n'aba Hiramu n'Abagebali barayabaza, batunganya imbaho n'amabuye kugira ngo babyubakishe iyo nzu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help