Gutegeka kwa kabiri 22 - Kinyarwanda Protestant Bible

Andi mategeko

1 Kuva 23.4-5 Nubona inka cyangwa intama ya mwene wanyu izimiye, ntuzihugenze ngo udahura na yo, ahubwo ntuzabure kuyigarurira mwene wanyu.

2Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi, uyijyane iwawe uyigumane, ugeze aho mwene wanyu uwo azayishakira uyimuhe.

3Kandi n'indogobe ye uzayigenze utyo, n'umwambaro we, n'ikindi kintu cyose cya mwene wanyu cyari kizimiye ukakibona, ntukwiriye kwihugenza.

4Nubona indogobe ya mwene wanyu cyangwa inka ye iguye mu nzira ntuzihugenze, ntuzabure kumufasha kuyigandura.

5Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n'umugabo, kandi umugabo ntakambarane n'umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

6Icyari cy'inyoni nikiba ku nzira imbere yawe, ku giti cyose cyangwa hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi, nyina ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntuzajyanane nyina n'ibyana byayo.

7Ntuzabure kureka nyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira, urekere nyina kugira ngo ubone ibyiza, urame.

8Niwubaka inzu uzubake ku gisenge cyayo ikikigota kikarinda umuntu kugwa, kugira ngo umuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizanira urubanza rw'amaraso.

9 Lewi 19.19 Ntuzabibe imbuto z'amoko abiri mu ruzabibu rwawe, kugira ngo utazakwa ibyezemo byose, za mbuto wabibye n'imbuto z'imizabibu.

10Ntuzahingishe icyuma gikururwa n'inka n'indogobe zifatanije hamwe.

11Ntuzambare umwenda uboheshejwe ikivange cy'ubudodo bw'ubwoya bw'intama n'ubw'imigwegwe.

12 Kub 15.37-41 Uzatere inshunda ku misozo y'impande enye z'umwenda wambara.

13Umuntu narongora umugeni akaryamana na we, akamwanga

14akamurega ibiteye isoni, akamwita izina ribi ati “Narongoye uyu mugeni mwegereye nsanga atagira ibimenyetso byerekana ko ari umwari”,

15maze se na nyina b'uwo mukobwa bajyane ibimenyetso by'uko ari umwari, babishyire abakuru b'umudugudu wabo, mu marembo yawo.

16Se w'uwo mukobwa abwire abakuru ati “Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze,

17kandi dore amureze ibiteye isoni ati ‘Sinasanganye umukobwa wawe ibimenyetso by'uko ari umwari.’ Ariko ibimenyetso by'ibyo ngibi.” Basase uwo mwenda imbere y'abakuru b'umudugudu.

18Abakuru b'uwo mudugudu bafate uwo mugabo bamukubite,

19bamuce icyiru cya shekeli z'ifeza ijana bazihe se w'uwo mukobwa, bamuhoye yuko yise umwari w'Abisirayeli izina ribi, na we abe umugore we, ntazamwirukane mu gihe akiriho cyose.

20Ariko icyo kirego niba ari icy'ukuri, uwo mukobwa atabonetseho ibimenyetso by'uko ari umwari,

21bamusohore bamujyane ku rugi rw'inzu ya se, abagabo bo mu mudugudu wabo bamwicishe amabuye bamuhōra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

22Umugabo nafatwa asambana n'umugore ufite umugabo bombi babīce, umugabo n'umugore basambanye. Uko abe ari ko ukura ikibi mu Bisirayeli.

23Umugabo nasanga mu mudugudu umwari wasabwe n'undi mugabo akaryamana na we,

24bombi muzabajyane mu marembo y'uwo mudugudu mubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu, umugabo mumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

25Ariko umugabo nasanga mu gasozi umukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda, umugabo wamukinze azabe ari we wicwa wenyine.

26Umukobwa ntuzagire icyo umutwara, kuko adakoze icyaha gikwiriye kumwicisha, kuko bimeze nk'uko umuntu atera mugenzi we akamwica.

27Uwo mugabo yamusanze mu gasozi, uwo mukobwa wasabwe arataka, ntihagira umutabara.

28 Kuva 22.15-16 Umugabo nasanga umwari utarasabwa akamufata, akamukinda bakabafata,

29uwo mugabo wamukinze ahe se w'uwo mukobwa shekeli z'ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help