Kuva 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uwiteka aha Abisirayeli manu

1Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry'Abisirayeli rigera mu butayu bw'i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa.

2Iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu,

3barababwira bati “Iyo twicirwa n'Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z'inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n'iri teraniro ryose.”

4 cy'Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?”

8Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”

9Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y'Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’ ”

10Aroni akibwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bw'Uwiteka bubonekeye muri cya gicu.

11Uwiteka abwira Mose ati

12“Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ”

13Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z'amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando.

14Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa n'utubuto, duto nk'ikime kivuze kiri hasi.

15 imwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help